Kenshi ku munsi wo kuwa gatandatu radiyo Impala ibagezaho igitaramo cya kinyarwanda, mu gitaramo hakaba harimo ibice byinshi: imbyino, imivugo , inanga, urwenya ... ariko Radiyo Impala ntiyibagiwe no kubagezaho ikinamico, uyu munsi ikaba yabateguriye umukino mwiza cyane witwa ngo "Bibutse Ibitereko Basheshe", muri uyu mukino umugabo Ahoruzazira aratwereka ko ibihe tugezemo ari byabindi bavuga ko abantu bakunda abapfu kurusha abazima!! Fungura radiyo Impla mu kiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15/11/2014 wiyumvire aho isi igeze!